Work and Wages

Minimum Wage

 Umushahara fatizo ugenerwa inzego zitandukanye z'abakozi ushyirwaho n'iteka rya Minisitiri w'umurimo. Ariko agomba kubijyaho inama n'abo bireba bose ( abakozi n'abakoresha) mbere y'uko iryo teka ritangazwa ( ingingo ya 76).Umushahara fatizo ku munsi ni amafaranga 100 nkuko bivugwa mu itegeko ryo mu  1974. Ibikorwa ni uko abakozi bahembwa amafaranga ari hejuru y'ari mu itegeko. Mu byukuri nta mushahara fatizo uhari ariko Minisiteri y'abakozi ba leta n'umurimo yashyizeho imishahara fatizo ishingiye kuri buri murimo mu rwego ruto rw'imirimo yanditse. umushahara fatizo w'abakozi bo mu nganda z'icyayi uri hagati ya 500FRW  na 1000 FRW ku munsi naho mu wubatsi ukaba hagati ya 1500 na 5000 ku munsi bishingiye ku rwego umwubatsi agezeho. Iyo mishahara ishyirwaho binyuze mu mishyikirano umukozi agirana n'umukoresha (USDOS Human Rights Report for Rwanda 2013)

Regular Pay

Dushingiye ku ngingo za 79-80 ziri mu itegeko rigenga umurimo, imishahara igomba kwishyurwa ku gihe kidahinduka cyemewe n'amategeko. Umushahara ugomba kwishyurwa bitarenze igihe gikurikira:
- Umunsi umwe ku bakozi bahemberwa ku masaha cg ku munsi;
- Icyumweru kimwe cyangwa bibiri ku bakozi bahemberwa icyumweru cyangwa ibyumweru bibiri;
- Buri kwezi ku mukozi uhemberwa ukwezi.
Kandi umushahara ugomba kwishyurwa bitarenze iminsi 7 uhereye igihe umukozi agomba guhemberwa

Regulations on Work and Wages

  • Law regulating Labour in Rwanda, 2009 (Labour Code) / Itegeko rigenga umurimo mu Rwanda, 2009

Loading...